ubushinwa: Abakinnyi bafite ‘tattoo’ baciwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Bushinwa

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bo mu Bushinwa babujijwe gushyira ibishushanyo ‘tattoos’ ku mubiri wabo, ababifite bategekwa kubikuraho cyangwa kubihisha mu rwego rwo gutanga urugero rwiza ku bandi baturage.

Posted  129 Views updated 15 days ago

Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe siporo mu Bushinwa (GAS) muri iki cyumweru, rivuga ko “Ibi bitekerezo byashyizweho mu rwego rwo gushyira imbaraga mu gucunga imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ikinyabupfura cy’abakinira ikipe y’igihugu.”

Iri tangazo ryo ku wa Kabiri, rikomeza rivuga ko “Abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’ab’Ikipe y’Abatarengeje imyaka 23 babujijwe gushyira ibishushanyo bishya ku mibiri yabo.”

Rivuga kandi ko “Abasanzwe bafite izo ‘tattoos’ basabwa kuzikuraho ubwabo. Mu gihe hari ikibazo cyihariye, ibyo bishushanyo byo ku mubiri bigomba guhishwa mu gihe cy’imyitozo n’amarushanwa.”

Amakipe y’Igihugu y’u Bushinwa yo ku rwego rw’Abatarengeje imyaka 20 yose yabuijwe guhamagara abakinnyi bashya bafite ibishushanyo ku mubiri.

Si ubwa mbere u Bushinwa bugaragaza ko ibishushanyo byo ku mubiri ari ikibazo.

Mu 2018, urwego rushinzwe itangazamakuru mu Bushinwa rwavuze ko Televiziyo y’icyo gihugu idakwiye kwerekana amashusho arimo abahanzi bafite ‘tattoos’.

Icyo gihe, hasabwe ko amashusho arimo abantu bafite ‘tattoos’ abanza gutunganywa zigahishwa mbere y’uko yerekanwa kuri televiziyo.

Image

Your reaction?

0
LOL
0
LOVED
0
PURE
0
AW
0
FUNNY
0
BAD!
0
EEW
0
OMG!
0
ANGRY
0 Comments