M23 yamaganye ibyo gufashwa n’u Rwanda no kugaba igitero kuri Monusco

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buramagana ibirego bashinjwa byo kugaba igitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco) zigakomeretsa abasirikare baturuka muri Tanzania no gushyigikirwa n’ingabo z’u Rwanda.

Posted  382 Views updated 4 months ago

Ni nyuma yuko ingabo za Cngo, FARDC binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général de Brigade Sylvain Bomusa Ekenge yemeje ko mu bitero biheruka harimo abasirikare b’u Rwanda anashinja uyu mutwe kurasa ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye.

Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma yatangaje ko ibyo kuvuga ko baterwa inkunga n’u Rwanda bituruka ku kuba ingabo za leta zarananiwe kubatsinda.

Ati “M23 ntabwo yigeze ihabwa inkunga iyo ari yo yose ivuye mu Rwanda, yaba ari ingabo cyangwa intwaro. Ibirego bya guverinoma ya Congo bituruka ku bushobozi buke bw’ingabo z’igihugu n’abo bafatanije bananiwe gutsinda abarwanyi ba M23 mu gihe bo birwanaho gusa’’.

Akomeza avuga ko nta na rimwe bigeze bagaba ibitero ku ngabo za Monusco ahubwo ko ari yo ibagabaho ibitero ifatanije na FARDC.

Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse gusaba impande zitavuga rumwe muri Congo kugana inzira y’ibiganiro no gukemura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’igihugu mu mahoro.

Umutwe wa M23 kuva wakongera kubura ibitero bishya wagaragaje ko usaba leta ko yashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye ariko leta ya Congo binyuze kuri Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, yashimangiye ko nta mishyikirano Leta izagirana na M23 kubera ko bamaze kwemeza ko ari umutwe w’iterabwoba.

Image

Your reaction?

0
LOL
0
LOVED
0
PURE
0
AW
0
FUNNY
0
BAD!
0
EEW
0
OMG!
0
ANGRY
0 Comments