Gabriel Boric yatorewe kuba Perezida wa Chili ku myaka 35

Komisiyo y’Amatora muri Chili, yatangaje kuri iki Cyumweru ko Gabriel Boric ari we watsinze amatora ya Perezida nyuma yo kugira amajwi 56% atsinze José Antonio Kast bari bahanganye wagize 44%.

Posted  199 Views updated 27 days ago

Boric ni umwe mu bayoboye imyigaragambyo yasabaga ko ikiguzi cy’uburezi gikurwaho ubwo yari akiri muri Kaminuza mu myaka 10 ishize.

José Antonio Kast yemeye ko yatsinzwe atazuyaje.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter yagize ati “Naganiriye na Gabriel Boric kandi namushimiye intsinzi yagize. Ubu ni we mukuru w’igihugu watowe kandi akwiye icyubahiro n’imikoranire yacu yubaka.”

Boric yatangaje ko atazatezuka ku kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba byiganje mu majyepfo y’iki gihugu ahatuye imiryango ya ba kavukire.

Perezida ucyuye igihe, Sebastian Piñera, na we yashimiye Gabriel Boric.

Mu 2011 nibwo Gabriel Boric yinjiye mu mwaka wa nyuma w’amashuri ye mu bijyanye n’amategeko ubwo yayoboraga imyigaragambyo yashegeshe Chili yatumye urubyiruko rwinshi mu bari bafatanyije na we binjira muri politiki.

Ntiyigeze arangiza amashuri ye ahubwo yatsinze amatora amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Chili mu 2013, yamazemo manda ebyiri ari Umudepite nk’uko the Guardian yabitangaje.

Biteganyijwe ko azatangira inshingano ze nka Perezida ku wa 11 Werurwe umwaka utaha. Mu bibazo bikomeye bimutegereje harimo n’iby’ubukungu budahagaze neza, Inteko Ishinga Amategeko yacitsemo ibice n’ibindi.

Gabriel Boric abaye Umukuru w’Igihugu wa Kabiri muto mu bariho ku Isi inyuma ya Giacomo Simoncini uyobora San Marino ku myaka 27 y’amavuko.

Image

Your reaction?

0
LOL
0
LOVED
0
PURE
0
AW
0
FUNNY
0
BAD!
0
EEW
0
OMG!
0
ANGRY
0 Comments