Kayonza: Umwarimu yandikiye ubuyobozi abubwira ko Imana yamubujije kwikingiza COVID-19

Umwarimu witwa Ntawiheba Osée wigisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge atanga ibisobanuro ku cyatumye yanga kwikingiza we n’umugore we, avuga ko Imana ariyo yamubujije gufata urukingo rwa COVID-19.

Posted  196 Views updated 27 days ago

Ntawiheba asanzwe yigisha Igifaransa mu mwaka wa kane n’uwa Gatanu w’amashuri abanza, mu gihe umugore we yigisha mu mwaka wa gatatu ku kigo cy’amashuri abanza cya Ryamanyoni giherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

Kuva inkingo zagera mu Rwanda Leta yashishikarije abaturarwanda kwikingiza.

Ntawiheba we n’umugore we ngo barabyanze batsembera ubuyobozi ko badashobora gufata uru rukingo, ubuyobozi bw’Umurenge bwabatumyeho burabaganiriza nyuma bunabaka ibisobanuro.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yanditswe na Ntawiheba ku itariki 10 Ukuboza 2021, yavuze ko ashingiye ku cyo Bibiliya ivuga adashobora kwikingiza COVID-19.

Ati “ Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y’ubuzima atazemererwa. Ku bw’ibyo mpagaze mu burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko koko ibi bisobanuro ari ibyatanzwe n’uyu mwarimu n’umugore we nyuma yo kwanga kwikingiza.

Ati “ Twabanje kubaganiriza barabyanga, umugabo tumuzana ku Murenge turaganira nabwo arinangira, tugisha inama Akarere baramutumiza nabo ababwira ko atarufata, ajya kwitaba ku Karere nari nabandikiye mbasaba ibisobanuro we n’umugore we bose bansubiza ko bidashoka ko Imana yababujije.”

Uyu muyobozi yavuze bibabaje kubona umwarimu ujya imbere y’abanyeshuri akabigisha yinangira kwikingiza mu gihe bamwe mu bana yigisha baba bikingiye.

Yavuze ko kuri ubu batamuretse burundu ahubwo ubuyobozi bw’Akarere aribwo buzafata umwanzuro.

Bushayija yavuze ko hari n’abaturage bafite imyumvire nk’iyi yo kwanga gufata urukingo gusa ngo bo akenshi iyo ubigishije barumva bakajya kwikingiza.

IGIHE yamenye ko Ntawiheba we n’umugore we bahoze basengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ariko ngo kuri ubu barivuyemo basenga Imana ubundi bakanasoma Bibiliya gusa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse kuvuga ko abafite imyumvire yo kutikingiza Covid-19 ari uburenganzira bwabo, ariko ko nta burenganzira bafite bwo kwiyahura cyangwa kwitwara nabi kugira ngo banduze abandi.

Image

Your reaction?

0
LOL
0
LOVED
0
PURE
0
AW
0
FUNNY
0
BAD!
0
EEW
0
OMG!
0
ANGRY
0 Comments

  • Kayonza: Umwarimu yandikiye ubuyobozi abubwira ko Imana yamubujije kwikingiza COVID-19
  • Inside Rwanda