Chameleone yasomanye na Weasel ku rubyiniro

Abahanzi b’abavandimwe Jose Chameleone na murumuna we Weasel, bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ifoto basomana.

Posted  667 Views updated 5 months ago

Ni ifoto bivugwa ko yafashwe ubwo aba bahanzi barimo baririmba mu gitaramo baheruka gukorera mu Burundi mu Cyumweru gishize.

Bamwe banditse ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakemanga ubumwe buri hagati y’aba bombi kubera uburyo basomanyemo bidasanzwe ku bantu b’abagabo n’iyo baba bava inda imwe.

Abandi bo bavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko aba bombi bafitanye ubumwe.

Umwe yanditse ati “Ikintu ndeba ni ukwerekana urukundo no kugira umubano wihariye hagati y’abavandimwe.”

Undi yanditse ati “Uru ni urukundo rwa kivandimwe cyangwa ni ikindi kintu?”

Chameleone, Weasel na Pallaso bamaze igihe bafitanye ubumwe budasanzwe. Bwatangiye nyuma y’aho mu bihe byashize aba bavandimwe barebanaga ay’ingwe.

Ibyo kutumvikana byatumaga Weasel na mugenzi we Mowzey Radio, witabye Imana, babanaga mu itsinda, bakora indirimbo zibasira Chameleone.

Image

Your reaction?

0
LOL
0
LOVED
0
PURE
0
AW
0
FUNNY
0
BAD!
0
EEW
0
OMG!
0
ANGRY
0 Comments