Dore ubusobanuro bw’inzozi zigera kuri 14 abantu bakunze kurota
Ubushakashatsi bwagaragajeko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota. Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo:”Umutindi arota arya.” Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona bwacya ukamubona.
Hari abantu bafite impano yo gukabya inzozi yarota ibintu bikaba nk’uko yabirose. Ushobora kuba ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se ntunamenye ibisobanuro byazo.